World Cup 2022: Qatar yakoze agashya itangira itsindirwa iwayo, Enner Valencia atsinda igitego gifungura irushanwa

World Cup 2022: Qatar yakoze agashya itangira itsindirwa iwayo, Enner Valencia atsinda igitego gifungura irushanwa

 Nov 20, 2022 - 16:01

Ikipe y'igihugu ya Qatar yafunguye Igikombe cy'isi itsindwa na Ecuador, hibazwa niba izanabasha kurenga amatsinda muri iri rushanwa yakiriye.

Kuri iki Cyumweru nibwo hatangiye ibirori bigiye kumara ukwezi kose bibera muri Qatar, aho abakunzi ba ruhago biteze kureba uko amakipe y'ibihugu 32 azitwara mu gikombe cy'isi.

Ikipe y'igihugu ya Qatar na Ecuador nizo zagombaga gufungura iri rushanwa mu mukino watangiye ku isaha ya saa 18:00 ku masaha yo mu Rwanda.

Bisanzwe bimenyerewe ko amakipe yakiriye aya marushanwa akomeye akunda gutsinda umukino ufungura cyangwa se agakoresha uko ashoboye ntatsindwe, ariko Qatar yo ntiyigeze yoroherwa na Ecuador.

Ecuador yatangiye itsinda igitego ku munota wa Gatatu gusa cyari gitsinzwe na Enner Valencia ariko biza kugaragara ko habayeho kurarira, umutariyani Daniel Orsato wasifuraga uyu mukino yemeza ko cyangwa.

Ecuador yakomeje kwataka izamu rya Qatar maze ku munota wa 16 umuzamu Al Sheeb akorera ikosa Enner Valencia, umusifuzi atanga penariti kuri Ecuador iterwa neza.

Enner Valencia yahise atsinda igitego cya mbere cya Ecuador ndetse ari nacyo cyabaye igitego gifungura Igikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.

Ikipe y'igihugu ya Ecuador ntiyigeze yumva ko igitego kimwe gihagije kuko yakomeje kwataka, ndetse Enner Valencia yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 31 ku mupira yari ahawe na Angelo Preciado.

Ecuador yari imaze kugira icyizere cy'intsinzi kiri hejuru cyane kubera ibitego bibiri, yatangiye kugabanya umuvuduko mu kwataka  maze igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri Qatar yaje igerageza kongera imbaraga mu kwataka ngo irebe ko yagabanya ibitego ngo wenda inishyure bihurirana na Ecuador yari yagabanyije umuvuduko, ariko birangira impande zombi ntawubashije gutsinda ikindi gitego.

Aya makipe yombi ari mu itsinda A rinarimo Ubuhorandi na Senegal, bivuze ko ubu riyobowe na Ecuador yamaze kubona amanota atatu, mu gihe Qatar ariyo ya nyuma kubera umwenda w'ibitego yatsinzwe na Ecuador.

Kuri uyu munsi wo gufungura hakinwe umukino umwe gusa ariko indi minsi irakurikiraho hazajya hakinwa imikino irenze umwe, aho akenshi hazajya hakinwa imikino itatu.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Mbere:

15:00:Ubwongereza Vs Iran

18:00:Senegal Vs Ubuhorandi

21:00:USA Vs Wales

Enner Valencia yafashije Ecuador kubona intsinzi ya mbere muri Qatar