World Cup 2022: Portugal izahura na Maroc muri kimwe cya kane yanyagiye Ubusuwisi

World Cup 2022: Portugal izahura na Maroc muri kimwe cya kane yanyagiye Ubusuwisi

 Dec 6, 2022 - 18:36

Ikipe y'igihugu ya Portugal yanyangiye Ubusuwisi muri kimwe cya munani itera ubwoba Maroc bazahura muri kimwe cya kane.

Ni umukino wabaye nyuma y'uko hari urunturuntu rwavugwaga mu ikipe ya Portugal aho umutoza wa Portugal Fernando Santos ndetse na rutahizamu Cristiano Ronaldo, ndetse bikaza kugaragara ko Ronaldo atari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.

Ubusuwisi bwabaye ubwa kabiri mu itsinda G ryarimo Brazil, Serbia na Cameroon. Ni  ikipe yari yitezweho kugora Portugal iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kuba yakora ibikomeye muri iki gikombe kiri kubera muri Qatar.

Abanya-Portugal ntabwo bigeze bagorwa n'uyu mukino kuko igice cya mbere cyarangiye bafite ibitego bibiri ku busa bw'abasuwisi. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Goncalo Ramos ku mupira yahawe na Joao Felix ku munota wa 17, naho icya kabiri gitsindwa na Pepe kuri koruneri yatewe na Bruno Fernandes ku munota wa 33.

Bavuye kuruhuka Goncalo Ramos yatsinze igitego cya gatatu cya Portugal ku munota wa 51 nyuma yo guhabwa umupira na Diogo Dalot, maze ku munota wa 55 Raphael Guerreiro ahabwa umupira na Gancalo Ramos atsinda igitego cya kane cya Portugal.

Goncalo Ramos yari hejuru muri uyu mukino

Myugariro Manuel Akanji yatsindiye Ubusuwisi igitego ku munota wa 58, ariko abanya-Portugal bari batarasoza gutsinda ibitego kuko bari bagifite inyota yo gutsinda.

Goncalo Ramos wagize umukino mwiza cyane yatsinze igitego cya gatanu cya Portugal ndetse kikaba igitego cya gatatu cye muri uyu mukino ahawe umupira na Joao Felix, naho Raphael Leao atsinda icya gatandatu ubwo umukino waganaga ku musozo ku mupira yahawe na Raphael Guerreiro.

Cristiano Ronaldo winjiye mu kibuga asimbuye Joao Felix ku munota wa 73 umukino warangiye atabashije kugira igitego awutsindamo n'ubwo ikipe ye yarimo inyagira.

Iyi kipe ya Portugal yanyagiye Ubusuwisi yahise ibona itike ya kimwe cya kane aho izahura na Maroc yasezereye Espagne kuri penariti. Ikipe izatsinda aha izajya muri kimwe cya kabiri ihure n'izatsinda hagati y'Ubwongereza n'Ubufaransa.

Cristiano Ronaldo yinjiye mu kibuga asimbuye