Mu ijoro ryakeye nibwo Wizkid yaraye ataramiye iwabo muri Nigeria ndetse atanga ibyishimo nk’uko bisanzwe. Gusa ntibyarangiye neza kuko yaje kuhibirwa mu buryo budasobanutse.
Mu itangazo ryatanzwe n’uwitwa ‘Dayoreigns’ abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko mu ijoro ryakeye ubwo Wizkid yari ku rubyiniro telefone ye yibwe.
Yakomeje avuga ko umuntu wese uzabasha kuyimuzanira azahembwa igihembo kingana n’akayabo k’asaga miliyoni 6 Frw. Aha harimo arenga miliyoni 4 Frw zizatangwa na Wizkid n’andi arenga miliyoni 1 Frw azatangwa n’uwitwa Dj Tunez.
Yagize ati “Wizkid yibwe telefone ubwo yaririmbaga. Uzayibona wese azahabwa miliyoni 7N, Harimo miliyoni 5N zizatangwa na Wizkid, na miliyoni 2N zizatangwa na Dj Tunez.”
Uretse ibi bihembo byatanzwe, hakomeje n’iperereza kugira ngo harebwe n’iba uwayibye yafatwa.
