Will Smith arashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Will Smith arashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina

 Jan 2, 2026 - 13:23

Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi w’icyamamare muri Hollywood Will Smith ari mu mazi abira nyuma yo gufungurirwa ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umucuranzi wa violin, Brian King Joseph, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’inkiko zatanzwe ku wa 30 Ukuboza 2025.

Mu kirego cyashyikirijwe urukiko, Brian King Joseph yareze Will Smith n’ikigo Treyball Studios, abashinja ibikorwa birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kumushuka mu buryo bw’urukundo atabyemeye, kumwihoreraho, ndetse no kwirukanwa ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Joseph avuga ko ibi byabereye mu gihe bari mu rugendo rw’ibitaramo by’umuziki rwo mu 2025, aho ashinja Will Smith kugerageza kumwiyegereza mu buryo bw’urukundo atabishaka. 

Avuga ko nyuma yo gutanga ikirego ku byabereye mu cyumba cye cya hoteli i Las Vegas muri Werurwe 2025, yahise yirukanwa ku kazi.

Nk’uko byanditswe mu kirego, icyo gikorwa kivugwa ko cyarimo kwinjirirwa mu cyumba cye atabizi, ubutumwa bufite ibikangura irari, ibintu bye bwite ndetse n’inyandiko ze z’ubuvuzi, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye.

Brian King Joseph avuga ko kwirukanwa ku kazi byamuteye ihungabana rikomeye ryo mu mutwe (PTSD), bikamugiraho ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi no ku bukungu bwe, bituma atakaza amafaranga n’amahirwe y’akazi.

Binyuze muri iki kirego, arasaba urukiko ko yahabwa indishyi z’akababaro n’igihombo yatewe n’ibyo avuga ko yakorewe. Kugeza ubu, Will Smith n’abamwunganira mu mategeko ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro kuri ibi birego.

Urubanza rukomeje gukurikiranwa, rukaba rushobora kugira ingaruka zikomeye ku isura n’umwuga wa Will Smith, umwe mu bakinnyi ba filime n'abahanzi bazwi cyane ku isi.

Will Smith yajyanwe mu nkiko ashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina 

Brian King Joseph ashinja Will Smith kumwangiriza ubuzima