Nyuma yuko umukinnyi w'amafirime akaba n’uwigeze kuba Miss Tanzania mu 2006, Wema Sepetu ageze muri Korea mu rugendo shuri rwa sinema, yijeje abanya-Tanzania impinduka zikomeye muri Sinema yabo.
Wema yabivuze abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram asobanura ko yishimye kandi yize byinshi muri urwo rugendo.
Wema yanditse ati: "Uyu munsi twagize ibihe byiza muri Sinema yo muri Korea, ni ibintu bidasanzwe mu buzima bwanjye, filime zo muri Tanzania ntizongera kumera nk’uko zahoze ukundi.”
Tubibutse ko Wema yaherekeje abakinnyi ba firime bo muri Tanzania muri Korea mu rugendo shuri rugamije kunoza uruganda rwa sinema yabo.
Bamwe mu bakinnyi ba firime bari mu ruzinduko ni Irene Paul, Wema Sepetu, Idris Sultani, Dorah, Johari Chagula, Gabo Zigamba, Steve Nyerere, Eliud Samwel, Getrude Mwita na Godliver Gordian.
Wema Sepetu yagaragaye muri firime nka 'Chungu cha Tatu', 'Madame', 'Shabiusi', ‘Mapenzi Yamerogwa’, ‘More Than Woman’ n'izindi nyinshi.
