Wema Sepetu akomeje gusuka amarira ijoro n'umunsi

Wema Sepetu akomeje gusuka amarira ijoro n'umunsi

 Jul 17, 2023 - 05:40

Videwo yerekana Wema Sepetu afite inda kandi bamubeshyera, yatumye asuka amarira ngo kubera ko buri gihe iyo atwite ihita ivamo.

Wema Sepetu wigeze kuba nyampinga wa Tanzania yatangaje ko kuri ubu yifuza kuba umubyeyi agaheka umwana nk'abandi babyeyi, gusa ngo kuri ubu akomeje gushavuzwa nuko buri gihe iyo afite inda ihita ivamo iri hagati y'amezi abiri n'atatu. 

Mu kiganiro Wema Sepetu yahaye ibitangazamakuru byo muri Tanzania, akaba yatangaje ko akomeje gushavuzwa nuko yakomeje gukuramo inda mu minsi yatambutse, gusa avuga ko kuri ubu ijoro n'umunsi aba ari gusenga kugira ngo azabyare aheke umwana nk'abandi babyeyi.

Wema Sepetu yifuza guheka umwana

Kuri iyi nshuro, uyu wabaye nyampiga yagarutse kuri aka kababaro agirana biturutse ku mufana wafashe videwo akayihindura(Editing) yerekana ko Wema Sepetu atwite akabikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ibyatumye abantu batangira kumuhamagara bamwifuriza kuzabyara neza nyuma y'igihe abitegereje n'amashyushyu.

Nyamara rero Wema Sepetu yemeje ko adatwite gusa ko yizeye ko umunsi umwe bizabaho. Ati " Isi yose izi ko mfite ikibazo cyo gusama. Mfite ikibazo kandi niyo ngerageje gusama, ihita ivamo iri hagati y'amezi abiri n'atatu."

Wema Sepetu bamwerekana ko atwite 

Akomeza agaruka kuri iyo Videwo, akaba yavuze ko yamuteye amarangamutima menshi kugera nubwo yasutse amariria, ati " Nkibona iriya videwo nararize cyane mpita byereka umukunzi wange, kuko nabonaga bimeze nkaho aribyo. Abantu bakomeje kumpamagara banshimira bazi ko ari ukuri."

Muri rusange Wema Sepetu akaba adakomeje koroherwa n'urugendo rwo kuba umubyeyi dore ko buri gihe iyo agerageje gutwita ihita ivamo, gusa nkuko yabitangaje ngo yizeye ko umunsi umwe azagira umwana nubwo bikomeje kumushavuza cyane. 

View this post on Instagram

A post shared by ✨Wema App✨ (@wemasepetu)