Uwo Arsenal yasinyishije yatumye umuhanzi ukomeye arara yicinya akara

Uwo Arsenal yasinyishije yatumye umuhanzi ukomeye arara yicinya akara

 Jul 16, 2023 - 02:21

Umuhanzi w'Umunya-Nigeria Odumodublvck yatewe ishema nuko ubwo Arsenal yerekanaga umukinnyi Declan Rice iheruka gusinyisha bakoresheje indirimbo ye bamwerekana.

Umuraperi wo muri Nigeria Tochukwu Gbubemi Ojogwu uzwi mu muziki nka Odumodublvck ari kubyinira ku rukoma nyuma yaho indirimbo ye yakoze akayitirira umukinnyi 'Declan Rice' Arsenal iheruka kwibikaho bayikoresheje ubwo berekanaga ku mugaragaro uyu mukinnyi.

THE CHOICE LIVE iributsa ko Arsenal The Gunners yarangije ku mwanya wa Kabiri muri Shampiyona y'Abongereza 'English Premier League' yasinyishije uyu Declan Rice kuri miliyoni 105 z'amayero imukuye mu ikipe ya West Ham.

Declan Rice wasinyiye Arsenal 

Ku bw'ibyo, ubwo iyi kipe yerekanaga uyu mukinnyi, ikaba yashyize Videwo ku rukuta rwabo rwa Twitter ariko muri iyi Videwo harimo indirimbo y'umuraperi wo muri Nigeria Odumodublvck banditseho bati "Shapitire shya iratangiye."

Ibi bintu bikaba byashimishije cyane uyu musore wakoze iyi ndirimbo ndetse ashimira niyi kipe yakoresheje indirimbo ye.

Declan Rice yatumye umuraperi Odumodublvck arara yicinya akara

Mu marangamutima menshi uyu muhanzi akaba yashimiye abafana ba Arsenal basabye ko indirimbo ye yakoreshwa mu kwerekana uyu mukinnyi w'imyaka 24.

Ati " Nshimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo ikoreshwe. Ntabwo mushobora kumva icyo ibi bivuze kuri nge. Imana ibahe umugisha kandi ndishimye cyane."