Umusore umwe uvuga ko yahoze ari umukunzi w’umuhanzikazi Zuchu, amakuru avuga ko yamwandikiye ubutumwa burebure amusaba ko basubirana.
Zuchu yasabwe n'uwahoze ari umukunzi we ko basubirana
Ibi bije nyuma y’uko mu minsi yashize umukunzi wa Zuchu Diamond Platnumz yihandagaje kuri Instagram ye akurikirwaho n’agera kuri miliyoni 16 akavuga ko ari ingaragu, n’ubwo ubwo butumwa butatambyeho kabiri, ndetse n’ubu bikaba bigaragara ko bari mu rukundo.
Mu butumwa uyu musore witwa Clam Cris yanyujije kuri Instagram, yavuze ko yakanyujijeho na Zuchu, ariko ngo ubukene bigatuma urukundo rwabo rusenyuka.
Uyu musore yakomeje avuga ko gutandukana na Zuchu byatumye akora cyane, ndetse ubu akaba yaramaze no kubona amafaranga yatumye Zuchu amwanga, bityo akaba ari yo mpamvu yifuza kugusibirana na we, ngo cyane ko nta wundi mukobwa arabasha gukunda nk’uko yakinze uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Sukari”.
Nubwo bavugishije benshi mu minsi ishize, ariko ubu Diamond Platnumz na Zuchu bameranye neza
Nkuko twabivuze haruguru, Diamond Platnumz yari aherutse kurikoroza avuga ko nta mukunzi afite, gusa yaje kongera kwivuguruza avuga ko abantu bamwumvise nabi, ndetse nta kintu na kimwe gishobora kumutandukanya na Zuchu.
