Uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone arifuza urukundo rushya

Uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone arifuza urukundo rushya

 Nov 17, 2023 - 02:05

Daniella Atim wahize ari umugore w'umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Dr Jose Chameleone, yavuze ko ubu yizeye kongera kubona urukundo rumuha amahoro kurusha urw'ahahise.

Uwahoze ari umugore wa Dr Jose Chameleone, Daniella Atim avuga ko agifite ikizere cyo kongera kubona urukundo.

Daniella wahoze ari umugore wa Dr Jose Chameleon arakifuza urukundo rushya

Daniella kandi, yanahishuye ko kuba basubirana na Jose Chameleone byo biri kure nk’izuba.

Ibi yabivuze ku isabukuru ye y’imyaka 39, ubwo yanyuraga ku rubuga rwa Instagram, akavuga ko ubu ategereje kongera kubona urukundo rutazamubabaza, ndetse ruzira ibinyoma.

Yongeyeho kandi ko yiteguye kongera kwakirana yombi urukundo rushya, maze akiyibagiza ingorane n’ibibazo yagiriye mu rukundo rw’ahahise.

Daniella na Jose Chameleone babyaranye abana batanu

Yashoje avuga ko ubu ku myaka ye 39 akuze bihagije byo kumenya ko intambwe yambere y’ubuzima ihera ku rukundo.

Chameleone na Daniella bakoze ubukwe bw’agatangaza muri 2007, baza gutandukana muri 2020, nyuma yo kubyarana abana batanu.