Ibya Diamond Platnumz ababyeyi babo bakomeje ku byihunza, nyuma y’uko na nyina wa Diamond Mama Dangote yatangaje ko atazi niba Zuchu n’umuhungu we bakundana.
Mama Dangote yavuze ko ibyo kuba umuhungu we ari mu rukundo nta byo azi
Mama Dangote yabivuze mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania, nyuma y’uko umunyamakuru yari amubajije amakuru afite ku bijyanye n'umubano Diamond afitanye na Zuchu.
Yasubije agira ati:“Ntabwo yigeze anzanira Zuchu ambwira ko ashaka kumurongora. Icyo nzi ni uko Zuchu ari umuhanzi we, kandi ku bumenyi mfite, ni uko abantu bitwa ko bafitanye umubano udasanzwe iyo hamaze gutangwa inkwano.”
Ibi bikomeje kwibazwaho byinshi, nyuma y’uko no mu minsi yashize, umuhanzijazi Khadija Kopa akaba na nyina wa Zuchu, na we yavuze ko icyo azi ari uko Diamond Platnumz ari shebuja w’umukobwa we, ibyo kuba bakundana atabizi.
Zuchu na Diamond Platnumz ababyeyi bakomeje kubihakana
Ababyeyi bakomeje guteraterana urukundo wa Diamond Platnumz na Zuchu, nyamara bo nta cyo badakora ngo bereke isi ko bakundana.
