Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ngo umwe mu bantu bane bakekwaho icyaha cyo kwica Pop Smoke, J. Christopher Smith, yarekuwe. Uyu musore yari yakatiwe igifungo cy'imyaka 4 n'amezi 2, nyuma yo kwiyemerera ko yagize uruhare mu rupfu rw'uyu muraperi.
Ifungwa rye ryabaye rigufi kubera ko bivugwa ko yakoze icyo cyaha afite imyaka 15 y'amavuko, byanatumye ashyirwa muri gereza y'abana.
Christopher Smith na we yashimangiye aya makuru y’irekurwa rye, aho yashyize ifoto kuri Instagram ye yerekana ko atakiri muri gereza.
Pop Smoke, yishwe ku ya 19 Gashyantare 2020 mu gitero cy’amasasu cyabereye i Los Angeles.
