Ni nyuma y'uko , yagize abayirebye n'abayumvise barenga miliyari 8 bose hamwe.
Nubwo hashize imyaka irenga 18 iyi album isohotse, indirimbo zayo zakomeje gukundwa cyane n’abatari bake, by’umwihariko izamamaye nka “Stronger” na “Good Life” zagize uruhare runini mu kuyizamura.
Izi ndirimbo zakomeje gusakazwa cyane binyuze mu bihe byo kwibuka umuziki wa kera, imbuga nkoranyambaga, amashusho yakwirakwiye cyane (viral memes), ndetse n’umwimerere w’iyi album wigeze guhindura isura ya hip-hop ku rwego mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2025, album nshya nyinshi z’abahanzi bakomeye nazo zagize umwihariko. Nko kuri Spotify, album GNX ya Kendrick Lamar yigaragaje cyane, iyobora kuri urwo rubuga rumwe.
Icyakora, Graduation ya Kanye West yihariye kuba yarakunzwe ku mbuga zitandukanye icyarimwe zirimo Spotify, Apple Music, YouTube, n’izindi, bituma iyobora mu mibare rusange y’abayumvise.
Iyi ntsinzi igaragaza ko Kanye West akiri umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya hip-hop, ndetse ikanashimangira ko album za kera, cyane cyane izo mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, zigifite agaciro gakomeye mu gihe cyo gucuruza umuziki mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho umuziki ushobora kongera kubaho no kugera ku bisekuru bishya.
