Ni kenshi byagiye bivugwa ko Essomba Willy Onana ukomoka muri Cameroon yaba yaregerewe ngo barebe ko yakwemera gukinira ikipe y'igihugu Amavubi, dore ko yamaze kwereka abanyarwanda ko ashoboye, ariko nta n'umwe mu banishinzwe wari warigeze abyemeza.
Mu gihe kandi bamwe mu bakozi ba FERWAFA bakoreye ingendo ku mugabane w'u Burayi bashaka abanyarwanda babayo ngo babaganirize ku byo gukinira Amavubi, amazina yagarutsweho ari menshi harimo nka Emeran ukina mu bato ba Manchester United.
Onana yavuzweho cyane kuba ashobora gukinira Amavubi
Gusa irindi zina ryagarutsweho cyane ni umusore w'imyaka 23 witwa Mike Tresor Ndayishimiye ukinira ikipe ya Genk mu Bubirigi, ndetse akaba yaranakiniye amakipe y'abato y'ababirigi.
Uyu musore afite papa we witwa Freddy Ndayishimiye ukomoka mu Burundi ariko akaba afite nyina w'umunyarwandakazi, bikaba ari nabyo bituma ashobora kugira ubwenegihugu bw'u Rwanda, u Burundi cyanwaga se u Bunirigi.
Mu kiganiro Carlos Alos Ferrer yagiranye na Radio B&B FM-Umwezi yemeje ko ibiganiro bigeze kure hagati y'aba basore bombi bishoboka ko bagaragara mu mwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi.
Alós yagize ati:"Nibyo koko ibiganiro bigeze kure na Mike Tresor ndetse na Leandre Onana, njye nasuye Tresor turaganira gusa inshingano si zanjye njyenyine cyane ko kubona ibyangombwa bikugira umunyarwanda bigoye!"
Mike Tresor ashobora gukinira Amavubi
Ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kuganiriza aba bakinnyi initegura imikino ibiri isigaje mu gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2024 kizabera muri Côte d'Ivoire.
Itsinda L u Rwanda ruherereyemo riyobowe na Senegal yamaze kubona itike ku manota 12, naho Mozambique ikaba iya kabiri n'amanota ane, u Rwanda rukaba urwa gatatu n'amanota atatu mu gihe Benin ari iya nyuma n'amanota abiri.
Tresor yakiniye abato b'u Bubirigi
