Se wa Tory Lanez, Sonstar Peterson, aherutse gutangaza ko hari ibikorwa biri gukorwa mu ibanga, bigamije guhindura icyemezo cy’urukiko cyahamije umuhungu we icyaha. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na radiyo ya POWER 106, aho yatangaje ko hari ikizere cy’uko ubutabera bushya bushobora gutangwa.
Yahize ati:“Sinshaka gutangaza itariki neza muri iki gihe, ariko hari ibikorwa burimo gukorwa mu ibanga. Abafite ububasha barabibona ko ibi byose byari umugambi wo kumurimbura. Hari ibimenyetso bigaragaza ibyo… Kandi nemera ko azafungurwa vuba cyane kurusha uko abantu babyibwira. Vuba cyane.”
Uyu mubyeyi yavuze ko hari ibimenyetso bishya cyangwa ibiteye impungenge byashyikirijwe itsinda ry’abanyamategeko ba Tory, kandi ko ayo makuru atarajya hanze kubera impamvu z’uburyo bw’imikorere bw’abo bunganizi mu mategeko.
Tory Lanez, wamenyekanye mu ndirimbo nka “Say It” na “Luv”, yari umwe mu baraperi bari kuzamuka cyane mbere y’uko ahura n’ibi bibazo by’amategeko. Ubwo yakatirwaga muri Kanama 2023, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kurasa Megan Thee Stallion ubwo bari mu modoka muri Nyakanga 2020, nyuma yo gutongana bikomeye.
Nubwo Lanez yakomeje guhakana ibyo ashinjwa, urukiko rwaje guhamya ko hari ibimenyetso bihagije bimushinja, ahita akatirwa igihano cy’imyaka 10.
Se wa Tory Lanez yizeye ko umuhungu we agiye gufungurwa
