Umukino w’iteramakofe wari utegerejwe cyane hagati ya Mike Tyson na Jake Paul wari uteganijwe kuba ku ya 20 Nyakanga ubu wamaze gusubikwa.
Nkuko byatangajwe na Most Valuation Promotion bashinzwe gutegura uwo murwano, uwo mukino uzongera gutegurwa mu gihe gito.
Nyuma y’isuzuma ryakozwe ku wa Kane hamwe n’inzobere mu buvuzi ku bijyanye n’ibikomere aherutse kugira, abo baganga basabye ko Mike Tyson yakora imyitozo yoroheje muri ibi byumweru bike biri imbere, kugira ngo yoroherwe byoroshye ku buryo yazahita asubira mu myitozo yuzuye nta mbogamizi.
Mu minsi mike ishize, ni bwo yatangaje ko yagiriye ibibazo by’ubuzima mu rugendo rw’inde yari arimo.
