Umurinzi wa Beyonce yari akuye umufana amata ku munwa Imana ikinga akaboko

Umurinzi wa Beyonce yari akuye umufana amata ku munwa Imana ikinga akaboko

 Jun 3, 2023 - 04:47

Umurinzi wa Beyonce yari abujije amahirwe umufana wa nyirabuja, Imana irahagoboka

Mu bindi bihe bidasanzwe mu muziki, Beyoncé, umwamikazi wa pop, yongeye kunyeganyeza urubyiniro, ashimisha abafana be bari bitabiriye Renaissance Tour.

Umurinzi wa Beyonce yashatse kwambura umufana impanao yari ahawe

Hagati mu bafana b'uruvunganzoka, habonetsemo umuntu umwe w'umunyamahirwe. Uwo nta w’undi, ni umugabo wahawe amarinete(sunglasses) na Beyonce.

Beyoncé yajugunye amadarubindi y’izuba(sunglasses) mu mbaga, maze umufana w'umunyamahirwe, arambura amaboko arayafata arayakomeza, nk'umuntu ufashe ubutunzi butagereranywa.

Mu gitaramo cya Beyonce abafana bari uruvunganzoka 

Umurinzi wa Beyonce, yagerageje kuyamwambura, ariko umufana amubera ibamba, yanga kurekura imwe mu mpano nziza kuruta izindi zose yaba yarabonye.

Igitaramo cyo cyakomeje, umufana agumana amadarubindi ye, nk’urwibitso ntasibangana rwo kuba yarahuye na Beyonce.