Umuraperi Jaja yashyize hanze EP nshya yise Street Of G Kampo

Umuraperi Jaja yashyize hanze EP nshya yise Street Of G Kampo

 Sep 20, 2024 - 23:30

Nyuma y'umwaka akoze EP ye ya mbere yagaragayeho abaraperi bakomeye mu Rwanda barimo Fireman, Bulldog n'abandi, umuraperi Jaja yashyize hanze EP ye ya kabiri yise Street Of G Kampo igaragaraho abahanzi bo muri Amerika.

Umuraperi Jaja, nyuma yo gukora EP( extended playlist ) yitwa “Nitwe Wumva” ikavuna umuheha ikongezwa undi, yashyize hanze indi EP yitwa “Street Of G Kampo”.

Uyu muhanzi aganira na The choice live yavuze ko iyi EP igizwe n’indirimbo enye, “RIP”, “Too Hot” yakoranye n’umuhanzi wo muri Amerika Stevie, “G Kampo Nkahe?”, “Key” arikumwe na Pmane Gelato na Clovina na bo bo muri Amerika.

Umuraperi Jaja yashyize hanze EP ye ya kabiri yise Street Of G Kampo 

Ni EP avuga ko yifashishije abahanzi bo muri Amerika mu rwego rwo kwagurira imbibi ibihangano bye cyane ko ku yo yaherukaga gushyira hanze yitwa “ Nitwe Wumva”  yari yifashishije abaraperi bo mu Rwanda barimo Bruce The 1st, Logan Joe, Khalfan, Fireman, Bulldog n’abandi.

Uyu muraperi avuga ko ari EP ikubiyemo ubuzima yabayemo mu nkambi ya Gihembe ari na yo yakuriyemo akaba ari na yo nkomoko y’izina ry’iyi EP ye.

Avuga ko ubu iyi EP irimo kuboneka ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki zirimo na YouTube channel ye yitwa “Jaja Rwanda”.