Uyu muhanzi ufite impano nyinshi zitandukanye, yatangaje iki kifuzo cye cye mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yifuza gutanga umusanzu mu burezi mu gihugu cya Afurika y'Iburengerazuba.
Ja Rule yatangaje ko aguye kubaka ishuri muri Ghana
Ja Rule abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yagize ati:"Ngiye kubaka ishuri muri Ghana kandi ndumva nyotewe no kubikora. Ja Rule akunda abana!!”
Icyakora, uyu muraperi ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye bijyanye n'aho ishuri rizubakwa cyangwa igihe rizubakirwa, ariko yemeza ko yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo umushinga ugende neza.
Ja Rule agikorwa agiye gukora cyakoze benshi ku mutima
Nubwo bitaramenyekana igihe uyu mushinga uzatangirira, ariko benshi ku mbuga nkoranyambaga bashyimiye uyu muraperi, ku bwitange bwe n'umutima ufasha yagaragaje.
