Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ugushyingo, rutahizanu w’ikipe ya Al Hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia ukomoka muri Brazil, ubwo bwari bwose ubwo inzu ya Bruna Biancardi, nyina w’umukobwa we uherutse kuvuka, Maive, yaterwaga ndetse akamburwa n’agatsiko k’abagizi ba nabi muri Cotia, muri leta ya Sao Paulo.
Umwana wa Neymar n'umukunzi bari bashimuswe Imana ikinga akaboko
Nkuko ikinyamakuru R7 kibitangaza, ngo ababyeyi b’umukunzi wa Neymar bari mu rugo mu gihe cy’ubujura baziritse, ariko ngo ntabwo bigeze bakomereka.
Nkuko byatangajwe n’abashinzwe umutekano muri Sao Paulo, ngo umwe mu bakekwaho iki gikorwa wamaze no gutabwa muri yombi, ni umuturage utuye aho umuryango wa Biancardi ufite inzu, ndetse ngo akaba ari na we wafashije abandi bagizi ba nabi kwinjira.
Abajura nabuze uruhinja na nyina bahitamo kwiba iby'agaciro basanze mu nzu
Babiri mu bakekwa bari bitwaje imbunda kandi barimo gushakisha Bruna na Mavie, umukobwa wa rutahizamu Neymar. Icyakora, ku bw’amahirwe ubwo baterwaga bombi ntibari bahari.
Amakuru avuga ko abaturanyi ari bo bahamagaye polisi, nyuma yo kubona ko mu nzu hari ikintu kidasanzwe. Nta gutindiganya, abashinzwe umutekano bahise bagota urwo rugo, babasha gufata umwe mu bakekwaho icyaha, wari utuye muri kariya gace, abandi bacikana ibikapu bihenze, amasaha n’imikufi.
Neymar n'umukunzi we batangaje ko bibarutse tariki 6 z'ukwezi gushize
Kugeza iyi saha, Neymar nta kintu aratangaza, yaba mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga ze.
