Umuhanzi yashatse abagore 30 umunsi umwe

Umuhanzi yashatse abagore 30 umunsi umwe

 Nov 16, 2023 - 15:41

Umuhanzi wo muri Nigeria Harrysong yaciye agahigo kari gafitwe n'umunyabigwi muri afrobeats muri iki gihugu Fela Kuti ashaka abagore 30 umunsi umwe.

Umuririmbyi wo muri Nigeria mu njyana ya afrobeats Harrison Tare Okiri uzwi ku izina rya Harrysong, yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ubwo byamenyekanaga ko yashatse abagore 30 ku munsi umwe.

Nyuma yuko amafato y'aba bakobwa uyu muhanzi w'imyaka 42 yarongoye umunsi umwe agiye hanze, ibitangazamakuru byo muri Nigeria bikaba bitangaza ko ibi uyu mugabo yakoze bisanzwe mu mico gakondo yaho akomoka muri iki gihugu. 

Harrysong yashatse abagore 30 umunsi umwe 

Ku rundi ruhande, impaka zabaye nyinshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bemeza ko ibi bitabayeho, ahubwo bakemeza ko ari amashusho y'indirimbo uyu muhanzi yari arimo gufata. Nyamara ku rundi hande, hari abemeza ko Harrysong yari agamije kureba amarangamutima y'abafana.

Ku rundi hande, abandi si gutyo babibona, kuko bemeza ko uyu muhanzi yashakaga guca agahigo kari gafitwe na mugenzi we umunyabigwi muri afrobeats nyakwigendera Fela Anikulapo Kuti nawe washatse abagore 27 umunsi umwe. 

Harrysong yashatse abagore 30 

Harrysong yakuyeho agahigo ka Fela Kuti mu gushaka abagore benshi umunsi umwe