Umuhanzi Lil Kesh habuze gato ngo apfe Imana ikinga akaboko

Umuhanzi Lil Kesh habuze gato ngo apfe Imana ikinga akaboko

 Aug 21, 2025 - 14:07

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Keshinro Ololade, uzwi cyane ku izina rya Lil Kesh, yagabweho igitero n’abajura bitwaje intwaro mu ijoro ryo ryakeye, tariki ya 20 Kanama 2025, mu mujyi wa Lagos.

Amakuru aturuka muri Nigeria aravuga ko abo bajura bamusanze mu nzira bamwambura, bakanamukomeretsa bikomeye.

Lil Kesh ngo yatewe icyuma mu ijosi, anakomeretswa ku gutwi ku buryo igice cy'ugutwi cyaciwe. Abaganga bahise bamwitaho, baramudoda banamugenera ubuvuzi bwihutirwa kugira ngo barokore ubuzima bwe.

Uretse kumukomeretsa, abo bajura ngo bamwambuye imitako n’ibindi bintu by’agaciro bifite agaciro k’amamiriyoni y’amafaranga ya Nigeria.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano muri Nigeria ntiziragira icyo zitangaza ku by’iki gitero, kandi n’ubuyobozi bwa Lil Kesh cyangwa we ubwe ntibaragira icyo bavuga mu itangazamakuru. Amakuru make ahari aravuga ko uyu muhanzi ari gukurikiranwa n’abaganga kandi akomeje koroherwa, ariko ntiharamenyekana neza uko ubuzima bwe buhagaze.

Ibi byabaye bikomeje gutera impungenge abakunzi b’umuziki muri Nigeria n’ahandi, bibaza ku mutekano w’abahanzi no ku buryo barinzwe mu gihugu.

Lil Kesh abajura bari bamwambuye ubuzima Imana ikinga akaboko 

Lil Kesh ubu ari mu bitaro