David Adedeji Adeleke amazina nyakuri ya Davido, yakomoje ku ntangiriro y'urukundo rwe n'umugore babana Chioma Rowland ubwo yaganiraga n'Umunyakuru vlogger Tayo Aina.
Uyu muririmbyi Davido, akaba yavuze ko ku nshuro ya mbere yabonye Chioma kuri Kaminuza ya Babcock iri muri Leta ya Osun ari nayo aba bombi bizeho.
Ati " Ku nshuro ya mbere nkimubona namukubise amaso mpita mukunda. Nasabye umwe mu bantu bange twari kumwe ku mumpamagarira ariko Chioma arabyanga neza."

Chioma yabanje gukatira Davido bagihura
Akaba yarakomeje agira ati" Ndabyibuka narindi mu modoka ya Prado, ubwo nahindukiraga nkareba inyuma, nabonye umukobwa ari kugenda. Nta kabuza iyo nabonaga agakapu ke nahitaga mvuga nti ni Chioma."
Akaba yarakomeje atangaza ko yabwiye mushuti we Lati omo ko akunda Chioma, noneho undi munsi nawe ubwe aramwihamagarira ariko ngo ntiyitabiraga telefone ku gihe."
Icyakora Davido yavuze ko nyuma yaje kuza i Lagos noneho bagahuza. Tubibutse ko aba bombi baje kurushinga umwaka washize nyuma y'uko umuhungu wabo Ifeanyi Adeleke yari amaze kwitaba Imana aguye muri pisine yo mu rugo rwabo.
