Umugi wo muri USA washyizeho umunsi wa Davido "Davido Day"

Umugi wo muri USA washyizeho umunsi wa Davido "Davido Day"

 Jul 9, 2023 - 03:09

Umugi wa Houston muri USA wemejeko tariki ya 07 Nyakanga ari umunsi wa Davido biturutse ku gitaramo cy'akataraboneka yakoze kuri iyi tariki.

Umuhanzi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki, mu buryo bw'icyubahiro umugi wa Houston muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika wemeje ko tariki ya 07 Nyakanga ari umunsi uzajya uharirwa uyu muhanzi biturutse ku gitaramo yawukozemo ku wa 07 Nyakanga 2023.

Davido mu bitaramo bye yise " Timeless Tour" byo kumurika alubumu ye Timeless yasohotse ku wa 31 Werurwe 2023, tariki ya 07 Nyakanga, yari muri Houston ho muri Leta ya Texas muri Amerika.

Umugi wa Houston wahariye Davido tariki ya 07 Nyakanga nk'umunsi we 

Mu gitaramo cyabereye muri Toyota Arena abarenga ibihumbi 21000 bakaba bari bakubise buzuye kandi bose batashye bagishaka gukomeza.

Ku bw'ibyo, mubari bitabiriye icyo gitaramo, harimo bwana Edward Pollard uri mu buyobozi bukuru bw'umugi wa Houston.

Kuri iyi mpamvu, nyuma y'igitaramo Meya w'uyu mugi Sylvester Turner yashishimuye ibaruwa atangaza ko kubera umusanzu Davido yatanze mu ruganda muzika, uwo mugi ufashe umwanzuro wo kumwegurira itariki ya 07 Nyakanga.

Umunsi wa Davido muri Houston 

Meya Sylvester Turner Ati " Ngewe Sylvester Turner Meya w'umugi wa Houston nemeje ko tariki ya 07 Nyakanga 2023 ari umunsi wa Davido. 'Davido Day'." Uyu muhanzi nawe akaba yahise atangaza iyi nkuru nziza abicishije ku ruta rwe rwa Instagram.

THE CHOICE LIVE, iributsa ko muri 2019 Wizkid nawe yahawe itariki nk'iyi yicyubahiro muri Minneapolis ho muri Lata ya Minnesota kubera nawe yujuju 'Skyway Theatre' ijyamo abantu bari hagati 200-2500.

Icyo gihe Guverineri wa Minnesota Mark Dayton nawe yemeje ko tariki ya 06 Ukwakira 2019 ari umunsi wa Wizkid. " Wizkid Day".