Umugeni yatawe muri yombi ku munsi w'ubukwe bwe

Umugeni yatawe muri yombi ku munsi w'ubukwe bwe

 Jan 17, 2024 - 11:12

Benshi bacitse ururondogoro, nyuma yuko mu gihugu cya Mexico, umugeni yatawe muri yombi, akigera ku rusengero aho yari agiye gusezeranira.

Umugeni ukomoka muri Mexico witwa Nancy N yatawe muri yombi na polisi ku munsi w'ubukwe bwe akekwaho kwambura abantu.

Nancy N yatawe muri yombi ubwo yavaga mu modoka yerekeza mu rusengero mu gihe uwendaga kuba umugabo we  Clement N we yashoboye gutoroka.

Nkuko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza, ngo aba bageni bombi n'abandi batandatu baregwa kwambura abacuruzi b'inkoko mu murwa mukuru wa Mexico.

Amakuru avugwaho ko abakekwaho icyaha bashimuse abacuruzi bo muri ayo maduka bakabafungira mu bubiko, hanyuma bakiba inkoko. Ubushinjacyaha bwasobanuye neza ko iperereza rigikomeje.