Ykee Benda yagombaga kwerekeza mu Bufaransa akajya gushakayo impamyabumenyi y'ikirenga, ariko we yashakaga umuziki kurusha uko yashaka kwiga.
Ykee Benda iwabo ntibakozwaga ibyo gukora umuziki
Muri 2015, yarangije icyiciro cya mbere mu buhanga mu by’imiti(Chemical Engineering), impamyabumenyi yakuye muri Algeria. Ariko mbere yuko akurikirana andi masomo, yasabye se kumuha umwaka wo gukomeza umwuga we w'umuziki, hanyuma akazasubira mu mashuri iwabo bashakaga mu gihe bizaba byanze mu muziki.
Yari yagiye muri Algeria yishyuriwe na leta, kandi yari afite amahirwe ko ibintu bijyanye no gucukura peteroli byari bimaze gutera imbere, ku buryo n'impamyabumenyi y'ikirenga mu Bufaransa, na yo yagombaga kwishyurirwa.
Ykee Benda iwabo bifuzaga ko ajya gukomeza amashuri ye mu Bufaransa
Ubwo yari muri Algeria, yazigamye amwe mu mafaranga yahabwaga na leta, ari na yo yishyuye producer Nessim kugira ngo akore indirimbo ze za mbere. Nessim icyo gihe yari muri Badi Muzik maze asaba Bashir Lukyamuzi, washinze Badi gusinyisha Benda.
Indirimbo za mbere bafashe bakoze, ni Kyenkyebula, yakurikiwe na Munakampala, Farmer original itarimo Sheebah, ndetse n'iyitwa Singa.
Icyakora, nkuko abyivugira, intambwe idasubira inyuma, yayiteye ubwo yakoranaga na Sheebah bagasubiramo indirimbo Farmer muri Nzeri 2016. Ykee Benda yari yagiranye amasezerano na se mu mpera za 2015, bivuze ko iyo agera mu mpera za 2016 nta kirahinduka, yari guhita asubizwa mu ishuri igitaraganya.
Indirimbo Sheebah yakoranye na Ykee Benda ni yo yakuye se ku izima
Ku bw'amahirwe, Benda yahuye na Sheebah, basubiramo indirimbo ye Farmer, indirimbo iragenda ivuna umuheha yongezwa undi hirya no hino ku isi, abatari bazi Ykee Benda baramumenya, maze se ava ku izima gutyo, mbere yuko n'igihe bari bumvikanyeho kirangira.
