Uko Davido yigeze gutoroka iwabo bakamushakisha nk'abashaka icyihebe

Uko Davido yigeze gutoroka iwabo bakamushakisha nk'abashaka icyihebe

 Apr 26, 2025 - 12:51

Umuhanzi Davido yahishuye uko yigeze gutoroka Papa wari waramuzengereje yaranze ko ajya gukora umuziki, bigatuma abaho anywa ibiyobyabwenge mu ibanga rikomeye, nyuma akaza gutoroka Se akigendera nawe agatangira kumuhigisha uruhindu kubera guhangayikira umwana we.

Ibi Davido yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube wo muri Amerika witwa 'Bagfuel Brigade', aho yahishuye ko ubwo yari akiri umwana muto yigeze gutoroka Se utunze za miliyali, Deji Adeleke, yigira mu Bwongereza kugira ngo abone uko akoresha impano ye yari afite yo kuririmba.

Davido yavuze ko Mama we akimara kwitaba Imana, yasigaye abana na Papa we gusa mu nzu y'ibyumba 16, kuko n'abavandimwe be bose bari baragiye kwiga hanze.

Yavuze ko yakuze akunda kuririmba cyane ariko Se adashaka ko azaba umuhanzi. Ibi byatumye Davido yubaka studio mu cyumba cye Papa we atabizi, akajya amara amasaha menshi akora indirimbo ari nako anywa ibiyobyabwenge.

Davido yaje kurambirwa no kubona atabasha gukoresha impano ye nk'uko abyifuza, ahitamo gufata umwanzuro atoroka Se yigira i London mu Bwongereza asanzeyo inshuti ye yatunganyaga indirimbo, amarayo amezi atandatu babana.

Papa we akimara kumubura, yahise atangira kumushakisha yifashishije Abasirikare, Abakozi bo mu biro bishinzwe abinjira n'abasohoka, n'inzego zose zishinzwe umutekano muri Nigeria nta wundi bashakishaga uretse we.

Ati "Navuye mu rugo n'amezi atandatu. Papa wanjye yaranshakishaga, Abasirikare, Abakozi bo muri bishinzwe abinjira n'abasohoka, buri rwego rwose rushinzwe umutekano muri Nigeria bashakaga umuhungu wa Deji Adeleke, ari we njye."

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumara icyo gihe cyose akorera umuziki i London, yaje kugaruka muri Nigeria, gusa nabwo yaje adashaka kujya mu rugo ahubwo yari afite gahunda yo guhita ajya kuba ku nshuti ye.

Gusa ibi ntibyamuhiriye, kuko bitewe n'uburyo inzego zose zamushakishaga, akigera ku kibuga k'indege bahise bamufata bamushyikiriza Se.

Davido yari azi ko Papa we aza kumumerera nabi, ariko yatunguwe n'uburyo yamwakiranye ubwuzu amwishimiye anamuhobera.

Davido yigeze gutoroka Se ajya gukorera umuziki mu Bwongereza 

Davido yahishuye ko yubatse studio iwabo nta muntu n'umwe ubizi