UEL:Manchester United yakubitiwe ahareba i Nzega

UEL:Manchester United yakubitiwe ahareba i Nzega

 Apr 20, 2023 - 17:01

Ikipe ya Manchester United yananiwe gutsindira FC Sevilla iwayo ahubwo irahanyagirirwa bituma isezererwa muri Europa League itarenze kimwe cya kane

Ikipe ya Manchester United yari yaganye ikizere ko ishobora gukura intsinzi ku kibuga cya FC Sevilla bityo igashobora kugera muri kimwe cya kabiri cya UEFA Europa League 2022-2023.

Umukino ubanza wari wabaye ku wa Kane w'icyumweru gishize wari wasize amakipe yombo anganyije ibitego 2-2, aho ku munota wa 20 Manchester yari yamaze kubona ibitego bibiri ariko byose bikaza kwishyurwa mu minota ya nyuma byitsinzwe n'abakinnyi bayo.

Ntakindi yasabwaga kuri uyu munsi ngo ikomeze usibye gutsindira FC Sevilla iwayo ku kibuga Ramó Sánchez Pizjuán, ikipe ifatwa nk'umwami w'iri rushanwa n'ubwo muri uyu mwaka itameze neza muri shampiyona ya La liga.

Manchester United yatangiye umukino idafite Bruno Fernandes kubera amakarita y'umuhondo, ntiyari ifite Varane na Lisandro Martinez bavunitse, ndetse Luke Shaw na Marcus Rashford bari ku ntebe y'abasimbura dore ko aribwo bagarutse bakize imvune.

Ibi byari byatumye Victor Nelson Linderlof na Harry Maguire bagaruka mu mutima w'ubwugarizi bw'iyi kipe, Dalot akina ibumoso, mu gihe Wan Bissaka yari iburyo, ubwugarizi butigeze bworoherwa n'uyu mukino.

Ku munota wa munani gusa w'umukino, FC Sevilla yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n'umunya-Maroc Youssef En Nesyri ku makosa ya myugariro Harry Maguire, bihita biba 3-2 ku giteranyo.

Manchester United yakomeje gukina ihererekanya cyane ariko ntireme uburyo bukomeye imbere y'izamu, ariko abasore ba Sevilla bafata umupira bagasiga bahungabanyije izamu rya David De Gea n'ubwugarizi bwe.

Ku munota wa 41 FC Sevilla yabonye igitego cya kabiro cyatsinzwe na Lucas Ocampos ariko basusumye neza basanga habayemo kurarira igitego kirangwa, byatumye banjya kuruhuka bikiri kimwe cya Sevilla.

Bavuye kuruhuka Erik Ten Hag yakoze impinduka ebyiri havamo Aaron Wan Bissaka na Jadon Sancho hajyamo Marcus Rashford na Luke Shaw, ariko aba basore binjiranye n'igitego cya kabiri cya FC Sevilla.

Ku munota wa 46 gusa nibwo Loic Bade yahise atsinda igitego cya kabiri nyuma ya koruneri yatewe na Ivan Rakitic, bikomeza kuba bibi kuri Manchester United kuko byari bibaye 4-2 ku giteranyo.

Byahumiye ku murari ubwo Youssef En Nesyri yongeye gufata umupira nabwo ku makosa y'ubwugarizi n'umuzamu David De Gea, ahita atsindira FC Sevilla igitego cya gatatu n'umukino urangira gutyo.

Indi mikino yabaye Juventus yanganyije na Sporting CP 1-1 ariko Juventus ikomeza kuko yatsinze 1-0 mu mukino ubanza. Bayer Leverkusen nayo yagiye gutsindira Union SG iwayo mu Bubiligi 3-1 ihitq ikomeza nyuma y'uko mu mukino ubanza bari banganyije 1-1.

Ni mu gihe AS Roma nayo yatsinze Feyenoord ibitego 4-1 bisabye iminota 30 y'inyongera kuko iminota 90 yari yarangiye ari 2-1 bya AS Roma kandi yatsinzwe 1-0 mu mukino ubanza.

Muri kimwe cya kabiri AS Roma izahura na Bayer Leverkusen, naho Juventus ihure na Sporting CP.

En Nesyri yatsinze ibitego bibiri