Uduhigo 10 Taylor Swift amaze kwesa ku myaka 35

Uduhigo 10 Taylor Swift amaze kwesa ku myaka 35

 Dec 13, 2024 - 18:28

Umuhanzikazi w'umunyamerika Taylor Swift kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024 yujuje imyaka 35. Dore uduhigo amaze gukora abandi bahanzi batari bakora.

1. Indirimbo 10 zo kuri Album "Midnights" ya Taylor Swift, zakoze amateka yo gukurikirana ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

2. Mu 2010 Taylor Swift yabaye umuhanzikazi ukiri muto wegukanye igihembo cya Album of The Year muri Grammy Awards.

3. Muri Grammy Awards kandi yabaye umuhanzikazi wa Mbere wegukanye igihembo cya  Album of the Yearinshuro zirenze imwe inshuro nyinshi. Afite n'utundi duhigo twinshi muri Grammy.

4. Taylor Swift niwe umaze kwegukana ibihembo byinshi muri American Music Award aho amaze gutwara 40 mu nshuro 49 yagize nominations.

5. Taylor Swift kandi niwe umaze kwegukana ibihembo byinshi bya Billboard, aho amaze kwegukana 42.

6. Mu 2019 yabaye umuhanzi waranze ikinyacumumi cyose mu bihembo bya American Music Awards.

7. Mu 2019 yahawe igihe cya Billboard nk'umuhanzikazi waranze ikinyacumu cyose.

8. Taylor yakoze amateka yo kugira indirimbo ndende cyane yamaze igihe ku mwanya wa Mbere kuri Billboard Hot 100 yise "All Too Well" ifite iminota 10 n'amasegonda 13.

9. Yabaye umuhanzikazi wa Mbere wujuje miliyari y'amadorari abikesha umuziki gusa nk'uko Forbes yabigaragaje muri uyu mwaka. 

10. Album TTPD yabaye iya Mbere kuri Spotify yumvishwe cyane ku munsi umwe.

Ni uduhigo twinshi Taylor Swift yagiye akora, ushobora gusura imbuga zirimo Business Insider, Billboard, n'ibindi.