UCL:PSG yinaniwe izajya mu kanwa k'inzoka guhiga

UCL:PSG yinaniwe izajya mu kanwa k'inzoka guhiga

 Feb 14, 2023 - 20:31

Paris Saint-Germain yatsindiwe iwayo na Bayern Munich irasabwa kuzajya gutsindira mu Budage kugira ngo ibone itike iyigeza muri ¼.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangiye imikino ya ⅛ cya UEFA Champions League nyuma yo gusubika mbere y'igikombe cy'isi, hakaba hakinwe imikino ibiri yabereye mu Bufaransa no mu Butariyani.

Umukino wa mbere wari utegerejwe na benshi wabereye i Parc des Princes aho ikipe ya PSG yari yakiriye ikipe ya Bayern Munich, ukaba watangiye saa 22:00 ku masaha yo mu Rwanda.

Amakipe yombi yinjiye mu kibuga abura abakinnyo b'inkingi za mwamba ku mpande zombi, nka Bayern Munich ntiyari ifite umuzamu wayo Manul Neuer ndetse na Sadio Mane kuko bavunitse.

Ni mu gihe PSG nayo itari ifite Kylian Mbappe muri 11 babanje mu kibuga, kuko nawe aherutse kugirira imvune mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Marseille muri Coup de France.

Igice cya mbere cy'uyu mukino cyaranzwe n'ikipe ya PSG yakinaga yirinda gutsindwa igitego ubundi ikazamukana imipira mike yabonaga yihuta, mu gihe Bayern Munich yo yasatiraga cyane izamu ishaka igitego.

Nyuma yo kuva mu karuhuko k'iminota 15, Bayern Munich yakomeje gusunika ishaka igitego, maze ku munota wa 53 Alphonso Davies wari umazw gusimbura Cancelo aha umupira mwiza Kingseley Coman watsinze igitego akanga kucyishimira kuko yanyuze muri iyi kipe.

PSG yatangiye gukora impinduka maze ku munota wa 57 Kylian Mbappe yinjira mu kibuga asimbuye Carlos Soler, ndetse yongera imbaraga mu busatirizi bwa PSG.

Ubusatirizi bwa Neymar Jr, Lionel Messi na Kylian Mbappe bwakomeje gutera igitutu izamu rya Yan Sommer, maze ku munota wa 82 PSG ibona igitego cyatsinzwe na Mbappe ariko abasifuzi basanga habayemo kurarira baracyanga.

Kubera igitutu kinshi ubwugarizi bwa Bayern Munich bwarimo bushyirwaho, ku munota wa 90 Benjamin Pavard yakoreye ikosa Messi wajyaga mu rubuga rw'amahina. Pavard yahise yerekwa ikarita y'umuhondo ya kabiri biba ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Umukino warinze urangira ari igitego kimwe cya Bayern Munich ku busa bwa PSG, aya makipe akaba azakizwa n'umukino wo kwishyura uzaba tariki 08 Werurwe ukaba uzabera kuri Allianza Arena kwa Bayern Munich, ikibuga amakipe aba atifuza kujyaho kuko biba bigoye kuhakura intsinzi.

Undi mukino wabereye mu Butariyani warangiye AC Milan nayo itsinze Tottenham igitego kimwe ku busa, nabo bakaba bazakina umukino wo kwishyura kuri iyo tariki ya 08 Werurwe 2023.

Kuri uyu wa gatatu harakomeza iyi mikino ya ⅛ aho Borussia Dortmund yakira Chelsea, naho Club Brugge ikakira Benfica.

Mbappe yinjiye mu kibuga asimbuye

Coman yatsinze ikipe yanyuzemo

Mbappe na Neymar nyibabashije guha intsinzi PSG