Ubushakashatsi: Abagabo bafite ubwanwa ni indahemuka

Ubushakashatsi: Abagabo bafite ubwanwa ni indahemuka

 Dec 19, 2024 - 21:57

Nk’uko ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru ‘Archives of Behavior’ bubitangaza, byagaragaye ko abagabo bafite ubwanwa ari inyangamugayo mu gihe bivugwa ko baguma mu rukundo n’umukunzi umwe igihe kirekire, aho gushishikazwa no gutandukana na bo no gushaka abakunzi bashya.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo bafite hagati y’imyaka 18 na 40 bwerekanye ko abafite ubwanwa bagaragaje kurengera umubano wabo no kwita ku miryango yabo mu gihe abadafite ubwanwa baranzwe cyane no gushaka abakunzi bashya.

Byongeye kandi, Porofeseri Peter Jonason wo muri kaminuza ya Cardinal Stefan Wyszynski ya Warsaw yigeze kuvuga ko gutunganya ubwanwa bishobora kwerekana umuco n’umutuzo.