Ubuhehesi ni inzira ikomeye iganisha ku bukene! Iyanya yaburiye abahehesi

Ubuhehesi ni inzira ikomeye iganisha ku bukene! Iyanya yaburiye abahehesi

 Nov 17, 2023 - 20:33

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Iyanya, yavuze ko kugira abagore cya abakunzi benshi, ari inzira iganisha ku bukene.

Umuhanzi umwe mu bakomeye mu gihugu Nigeria, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Iyanya Onoyom Mbuka, uzwi cyane ku izina rya Iyanya, aherutse kuvuga icyo atekereza ku rukundo no gucana inyuma.

Iyanya nta kozwa ibyo kugira abagore barenze umwe

Aganira n’abanyamakuru, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka  “Kukere” yatangaje icyo atekereza ku bijyna no gucana inyuma no kuba indahemuka, ashimangira ko we ashimishwa no gukomeza kuba umwizerwa ku mugore we umwe.

Iyanya yasobanuye neza ko adashyigikiye guhemuka mu rukundo anasobanura ko yemera ko kugira umugore umwe. Imwe mu mpamvu yatanze ituma ashyigikira kugira umugore umwe, ni ibijyanye n'ubukungu.

Iyanya avuga ko ubuhehesi buganisha ku bukene

Ku bwa Iyanya, gukundana n’abagore benshi bishobora kuguteza ubukene. Yavuze ko kuba mu rukundo n’abagore benshi bisaba ishoramari rikomeye kandi rirambye, imbaraga, n’ubutunzi.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko guheheta ari inzira ikomeye iganisha ku bukene, bityo ko umugabo wese wifuza kugira icyo ageraho akwiye kugira umukunzi umwe cyangwa umugore umwe.