Uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump, yavuze ko ababajwe no kuba Perezida Biden yaraguye ku rubyiniro ku wa Kane ku ishuri ry’ingabo zirwanira mu kirere, kuko byamwibukije ubwo nawe yanyererega akamanuka ku rubyiniro rwa Point muri 2020.
Perezida Joe Biden yaguye ku rubyiniro
Ku wa kane, Trump yagize ati: "Nibyo, nizere ko atakomeretse."
Yongeyeho ati: "Ugomba kubyitondera kuko utabishaka, kabone niyo waba ugomba gukandagira hasi."
Trumpa avuga ko yaguye kubera hari hanyere, kandi amakuru avuga ko icyo gihe hari ku zuba n’ikirere gisa neza.
Uwahoze ari perezida yagize ati: "Ntabwo bigeze bapfukirana ijambo ryanjye."
Trump yihanganishije Joe Biden uherutse kugwa ku rubyiniro
Ku wa kane, Biden yaguye ku rubyiniro nyuma yo gushimira abari bamaze guhabwa impamyabumenyi mu ishuri ry’ingabo zirwanira mu kirere. Uyu perezida w'imyaka 80 y'amavuko, wagiye ahura n'ibibazo bijyanye n'imyaka ye ndetse n'ubushobozi bwe bwo kuyobora nyuma yo gutorwa, yafashijwe n'abayobozi b'ingabo zirwanira mu kirere baramuhagurutsa.
Joe Biden yahagurukijwe n'abasirikare
White House yavuze ko uyu muyobozi atakomeretse n’ubwo yaguye, aho bivugwa ko byatewe n’umucanga wari ku rubyiniro.
Trump yagize ati: "Ibyo ni bibi cyane, ni ahantu habi ho kugwa. Ntabwo bishimishije.”
