Trump yasabye Zelensky na Putin kurambika intwaro hasi

Trump yasabye Zelensky na Putin kurambika intwaro hasi

 Dec 8, 2024 - 15:59

Nyuma y'uko Donald Trump uheruka gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ahuriye na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy mu Bufaransa, yahise asaba impande zombi gutanga agahenge mu ntambara Ukraine ihanganyemo n'u Burusiya, ari nako Ukraine yavuze umubare w'abasirikare bose imaze gupfusha.

Kuri uyu wa 07 Ukuboza 2024, nibwo Donald Trump yahuriye na Zelenskyy i Paris mu Bufaransa mu birori byo gutaha katederali ya Notre-Dame de Paris yahiye mu 2019.

Ubwo Trump yamaraga kuvugana na Zelenskyy, yagiye ku rubuga rwe Truth Social avuga ko igihe kigeze u Burusiya na Ukraine bagasinya agahenge mu ntambara bahanganyemo kuko bose bamaze gupfusha abasirikare benshi.

Yunzemo ko abantu benshi bamaze kwitaba Imana ndetse ibikorwaremezo bikaba byarangiritse. Kuri Zelensky, avuga ko amahoro bayakeneye gusa ko u Burusiya n'abandi  babashotoranyi nka bo batayakeneye.

Zelensky aherutse gutangaza ko bamaze gupfusha abasirikare 43,000 mu gihe abandi 370,000 bakomeretse guhera muri Gashyantare 2024 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara.

Kugeza ubu intambara igeze ku munsi 1018, aho u Burusiya bukomeje gufata ibice bigari mu burasirazuba bwa Ukraine ari nako busunika ingabo z'iki gihugu zinjiye ku butaka bwabo muri Kursk.

Muri ibi bihe impande zombi zirwana zitekereza ku myanzuro Donald Trump azafata umunsi azaba amaze kurahira tariki ya 20 Mutarama 2025 dore ko yavuze akijya ku butegetsi azahita ahagarika iyi ntambara mu masaha 24.