Umuhanzi wo muri Nigeria Trevboi Amosun wigeze kuba mu nzu itunganya umuziki y'umuhanzi Davido 'Davido Music Worldwide,' magingo aya ari gushakishwa na Polisi ya Nigeria nyuma yuko ku 15 Nyakanga 2023 habayeho irasana muri kamwe mu kabyiniro kari i Lagos uyu muhanzi yarimo.
Benjamin Hundeyin umuvugizi wa Polisi yatangaje ko batangiye iperereza kubwicanyi bwakorewe mu nzu y'urubyiniro ya 38 Nightclub iherereye mu gace ka Fadeyi i Lagos ku wa 15 Nyakanga, uyu muhanzi nawe yarimo.
Umwe mu bakoresha urubuga twa Twitter ufite izina rya 'cloud Target' niwe wabaye uwa mbere mu kugereka urusyo kuri uyu muhanzi yandika atabaza ku rubuga rwe ko Trevboi ariwe wishe umuntu mu kabyiniro ndetse asaba ko atabwa muri yombi.

Umuhanzi Trevboi Amosun aracyekwaho kwica umuntu
Gusa Polisi yahise imusubiza ko yatangiye iperereza ibyo bikiba, dore ko yari yabyanditse ku wa 16 Nyakanga kandi ubwicanyi bwarabaye mbere.
Hagati aho, nubwo amakuru menshi avuga ko uyu muhanzi yigeze gusinya muri Label ya Davido, ariko Israel DMW ushinzwe imari ya Davido, akaba yatangaje ko atigeze asinya, ko ahubwo yafashaga Davido rimwe narimwe.
Magingo aya, ntibiramenyekana niba uyu muhanzi Trevboi Amosun Polisi yamutaye muri yambi akaba ari guhatwa ibibazo. Ikindi kandi ntihazwi neza umubare w'abantu baba baraguye muri ako kabyiniro.
