Tom Cruise nyuma yo guterwa uw'inyuma na Shakira kubona umukunzi byabaye iyanga

Tom Cruise nyuma yo guterwa uw'inyuma na Shakira kubona umukunzi byabaye iyanga

 Jun 4, 2023 - 08:08

Tom Cruise akomeje kubura umukunzi nyuma yo guterwa indobo na Shakira.

Vuba aha ni bwo Tom Cruise yagaragaye mu binyamakuru avugwa mu rukundo na Shakira. Ariko, si Shakira gusa kuko uyu mukinnyi wa firime yavuzwe mu rukundo n’abandi bagore batandukanye

Mu by’ukuri, hari abakinnyikazi ba firime benshi bamaze kwemeza ko hari igihe babyumvise kimwe na Tom.

Tom Cruise akomeje kugorwa no kubona umukunzi

Urebye ko kuri ubu ari umuyoboke wa Scientology, Tom Cruise byanze bikunze azagerageza guhindura umugore uwo ari we wese bakundana muri iryo dini. Amakuru yatangajwe na Radar Online yerekana ko Tom Cruise akomeje kuba umuhanga mu gushaka umugore we mushya umubereye, ariko bizagorana kubera amateka ye. Abagore bake cyane ni bo bashobora kuziyumvamo iryo torero.

Umuntu yakwibwira ko kuba Tom Cruise ari umwe mu bakinnyi ba firime bakomeye ba Hollywood, kubona umugore mwiza bitagoye. Mubuzima bwe bwose, Tom Cruise abana cyangwa agakundana n’abandi bakinnyi ba firime. Kuri urwo rutonde, hari Mimi Rogers, wari umugore wa mbere wa Tom. Nicole Kidman yaje gukurikira, baza no kwamamara  cyane mu ruganda rwa sinema. Na none, Tom Cruise yaje gushakana na Katie Holmes babyarana umukobwa, Suri. Ariko nta n’umwe muri aba bose byarangiye neza, bose baratanye kubera impamvu zitazwi.

Tom Cruise kubera idini rya Scientology ashobora kubura umugore

Amakuru yatangajwe na Radar Online, avuga ko iki kinyamakuru cyavuganye n’umuntu uzi ibintu byose bya Tom Cruise. Nk’uko uyu muntu abivuga, ngo inshuti za Tom Cruise zamusabye ko atakongera gushaka umugore. Ariko na bo bazi ko Cruise ari umuntu ushyira imbaraga mu bintu byose, no mu buzima busanzwe.