Tiwa Savage yahishuye ibintu 5 abantu batari bamuziho

Tiwa Savage yahishuye ibintu 5 abantu batari bamuziho

 Nov 15, 2023 - 12:58

Umuhanzikazi Tiwa Savage yatangarije abakunzi be ibintu bitanu akunda nibyo yanga.

Tiwatope Omolara Savage amazina nyakuri y'umuhanzikazi Tiwa Savage ukomoka muri Nigeria, akaba n'umwe mu bagore bakomeye mu njyana ya afrobeats muri kiriya gihugu, yatangarije abakunzi be ibintu akunda nibyo yanga batari bazi kuri we.

Mu butumwa bw'amashusho uyu muhanzikazi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, akaba yatunguranye atangaza ibintu bitanu akunda biyobowe nuko akunda kurya imigati cyane ndetse no kureba filime z'uruhererekane izizwi nka 'season'.

Umuhanzikazi Tiwa Savage yatangaje ibintu akunda n'ibyo yanga 

Ni mu gihe uyu muririmbyi wa 'All Over' yatangaje ko mu bintu yanga urunuka, ko harimo kwambara inkweto ndende, ndetse ko rimwe narimwe atari we ushyira ibintu (poste) kuri Instagram ye. Akaba yanashimangiye ko akunda cyane iyo ari ku rubyiniro.

Mu magambo ya Tiwa Savage yagize " Muraho neza, uyu ni Tiwa Savage, ibi nibyo bintu wamenya kuri nge: 

" Nanga kwambara inkweto ndende, kandi nkunda gukora igitaramo nta kintu nambaye mu birenge.

" Ibiryo nkunda kurya ni imigati.

" Rimwe narimwe ntabwo ari nge ngenyine uba uri gukoresha Instagram yange.

" Ndi umuntu ukunda kunanirwa cyane iyo ntari ku rubyiniro cyangwa ntari gutanga ikiganiro nk'iki. Akenshi iyo ndi mu cyumba cyange mba ndi kureba filime z'urukurikirane (series).

"Kuri ubu series ndi gukunda, ni iyo bita 'Downtown Abbey'.

"Ibi nibyo bintu bitanu wamenya kuri nge.

Tiwa Savage yanga kwambara inkweto ndende 

Mu gihe uyu muhanzikazi arimo atangariza abakunzi be ibintu akunda nibyo yanga, hakaba hari hashize iminsi asubitse igitaramo yari afite i London kubera uburwayi.

Iki gihugu cy'Ubwongereza, akaba yaranagikoreyemo amateka akomeye yo kuba ari umwe mu bahanzi bagiye gutarama mu birori byo kwimika Umwami w'iki gihugu Charles III muri Gicurasi 2023.