Tiwa Savage uburwayi butumye adakora amateka yakozagaho imitwe y'intoki

Tiwa Savage uburwayi butumye adakora amateka yakozagaho imitwe y'intoki

 Oct 18, 2023 - 16:46

Tiwa Savage wagize umwaka mwiza wa 2023 nyuma yo gusohora indirimbo ye yise “Stamina”  ndetse akaza gukorana na Sypro indi yabiciye bigacika, bise “Who’s Your Guy?”

Icyakora, ubu uyu muhanzikazi yafashwe n’uburwayi  bwamufashe mu nzungano z’amajwi.

Mu nyandiko yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ku munsi w’ejo, Tiwa Savage yavuze ko aherutse kugira ubwandu ku duce dufasha ijwi gusohoka, bityo abaganga be bakaba baramugiriye inama yo kuba ahagaritse kuririmba.

Tiwa Savage uburwayi bwatumye asubika ibitaramo byose yiteguraga

Yagize ati:“Ku bafana banjye nkunda cyane, maze ibyumweru bike mpangana n’ubu burwayi, gusa uyu munsi nasabwe rwose kuruhuka bihagije kugeza byibuze mu mezi make ari imbere.
Birababaje ko ngomba gusubika ibitaramo byose harimo n'icy'amateka nagombaga gukorera i London. Ndababaye kandi mfite intimba, ariko ngomba gukora ibi kugirango nkize ibisigaye mu ijwi ryanjye.


Mbasabye imbababazi mbikuye ku mutima. Ndabakunda mwese kandi mbasezeranyije ko nzagaruka ngasohoza ibyo nsubitse.”


Byari biteganyijwe ko Tiwa Savage akora amateka nk’umuhanzi wa mbere wumugore wa Afrobeats ugiye gutaramira muri sitade ya Wembley, mu gitaramo cyagombaga kuba mu kwezi gutaha. Gusa ubu yahagaritse iki gitaramo hamwe n’ibindi bitaramo bye byose bigomba kwimurirwa ku munsi utaramenyekana.

Tiwa Savage yasabwe kuba asubitse ibyo kuririmba

Ubu abafana bose barifuza ko Tiwa Savage yakira vuba kuko bifuza ko azagaruka ku rubyiniro akongera kubaha ibyishimo nk’umwe mu bahanzi beza Afurika ifite.