Tiffany Haddish yahishuye uburyo Leonardo DiCaprio yamutwaye uruhu n'uruhande

Tiffany Haddish yahishuye uburyo Leonardo DiCaprio yamutwaye uruhu n'uruhande

 Jun 8, 2024 - 18:44

Benshi baguye mu kantu nyuma yo kumva ukuri umukinnyikazi wa filime, Tiffany Haddish yashyize hanze avuga ko yigeze kwisabira urukundo umukinnyi wa filime mugenzi we, Leonardo DiCaprio.

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Tiffany Haddish, yataye abafana be mu kantu nyuma yo kuvuga ko yigeze gusaba umukinnyi wa Titanic Leonardo DiCaprio ko bakundana.

Tiffany yabivuze ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Howard Stern Show Podcast nyuma yo kubazwa ku rukundo rwe rwa kera, hanyuma akavuga ko yigeze gusaba Leonardo DiCaprio ko bakundana ariko akabyanga.

Byongeye kandi, nk'uko Tiffany akomeza abivuga, yavuze ko yahisemo kubwiza ukuri Leonardo kugira ngo amube hafi mu bikorwa byabo byo gukina filime mu gihe yatekerezaga ko ashobora guhabwa umwanya muri filime yitwa ‘What’s Eating Gilbert Grape’.

N'ubwo Leonardo yanze icyifuzo cye, Haddish yemera ko azakomeza kubyumvisha uyu mukinnyi kugeza abyemeye.

Haddish yigeze gukundanaho n’umuraperi Common, aho urukundo rwabo watangiye muri 2019 rukarangira muri 2021, ariko kugeza ubu ntarahishura umukunzi we mushya.