Thomas Muller yateguje Kylian Mbappe ibihe bigoye mu Budage

Thomas Muller yateguje Kylian Mbappe ibihe bigoye mu Budage

 Mar 8, 2023 - 08:56

Umudage Thomas Muller ukinira Bayern Munich yo mu Budage yaciriye Kylian Mbappe ko araza kugira ijoro ritari ryiza, mu gihe Paris Saint-Germain isabwa gutsindira Bayern iwayo.

Kylian Mbappe w'imyaka 24 araza kuba ahanzwe amaso mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga Allianza Arena, nyuma y'uko i Parc des Princes PSG yatsinzwe na Bayern Munich igitego kimwe cyatsinzwe na Kingsley Coman.

Uyu mukino wa mbere wakinwe Mbappe atameze neza kuko aribwo yari agikira imvune, ariko nyuma yitwaye neza muri Ligue 1 abasha gutsinda ibitego bitanu mu mikino itatu ya shampiyona iheruka.

Ibi umudage w'imyaka 33 witwa Thomas Muller we nta bwoba bimuteye kuko avuga ko mu gihe imipangu ya Bayern Munich yayihira, Kylian Mbappe na bagenzi be baraza kugirira ibihe bibi cyane mu Budage.

Muller avuga kuri Mbappe yagize ati:"Ni umukinnyi utsindira PSG cyane. Tugomba gutekereza uburyo bwo kumuhagarika, ariko uyu ni umukino w'ikipe. Si ikibazo cyo guhagarika umukinnyi umwe. Tugomba kumugabanyiriza umwanya mu kibuga ndetse nta bwoba bwo guhangana nawe umwe kuri umwe.

"Nahereza umupira umukinnyi umwe, haraba hari undi inyuma ye. Isi yose ikunda kumureba akina umupira, ariko ejo ntidushaka kumubona. Umupangu wacu nukora neza ntabwo aza kwishima."

Kylian Mbappe ni umwe mu bakinnyi bagezweho muri iyi myaka bizwi ko bigoye kubafata mu kibuga, PSG ikaza kuba yiringiye ubufatanye bwe na Lionel Messi kimwe n'abandi bakinnyi ba PSG batarimo Neymar Jr wavunitse.

Ku isaha ya saa 22:00 umukino uraza kuba utangijwe n'umusifuzi Daniel Orsato ukomoka mu Butariyani, PSG ikaba isabwa gutsinda ikinyura yo cy'ibitego bibiri kugira ngo ku giteranyo ibashe gukuramo Bayern Munich.

Kylian Mbappe ni umwe mu bitezwe muri uyu mukino(Net-photo)