Iri serukiramuco riteganyijwe kubera i Stockholm muri Suwede, rikazahuza abahanzi batandukanye baturuka mu bice bitandukanye by’Afurika n’isi muri rusange, hagamijwe gusigasira umuco, urukundo no guhuriza hamwe abatuye umugabane w’Afurika batuye i Burayi.
The Ben, uri mu bahanzi bakomeje guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, azaba ahuriye ku rubyiniro na bamwe mu bahanzi bari mu bakunzwe cyane muri iki gihe. Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye kwitabira iri serukiramuco, rifatwa nk’imwe mu nama-muzika zikomeye zihuza abahanzi b’Afurika n’abakunzi b’umuziki wabo ku mugabane w’u Burayi.
Uretse iri serukiramuco rizabera muri Sweden, The Ben na Timaya banategerejwe mu kindi gitaramo cyitwa African Giants kizabera i Kigali muri Nyakanga 2025, kikazahuza abahanzi batandukanye bo ku rwego rwo hejuru baturuka hirya no hino ku mugabane.
Uyu mugabo umaze imyaka irenga 10 mu muziki, yakomeje kwagura ibikorwa bye mu ruhando mpuzamahanga, akaba akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Habibi, Can’t Get Enough, Why n’izindi zakunzwe n’abatari bake..
The Ben yemeje amakuru avuga ko azahurira ku rubyiniro n'abarimo Rayvanny, Timaya n'abandi
The Ben akomeje guhesha ishema ibendera ry'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga
