The Ben yavuze ku mbarutso yo kwiyunga kwe na Coach Gael

The Ben yavuze ku mbarutso yo kwiyunga kwe na Coach Gael

 Aug 19, 2024 - 15:41

Mu gihe benshi batunguwe no kubona The Ben na Coach Gael biyunze mu buryo butari bwitezwe na benshi, The Ben yahishuye imbarutso yatumye habaho ubwiyunge, atera utwatsi ibimuvugwaho byo gukora ‘Prank’, aboneraho no kugenera ubutumwa abamushinja kuzikora.

Mu minsi yashize nibwo The Ben yatunguranye ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yahuye na Coach Gael baraganira, barasangira ndetse bariyunga bemeranya gushyira hamwe bagashyira hasi amakimbirane bari bamaze imyaka ibiri bafitanye yatumaga nta n’umwe uvugana n’undi.

Ni igikorwa cyabayeho nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko Coach Gael yanze ko indirimbo ‘Sikosa’ ya Kevin Kade yakoranye na The Ben ndetse na Element, ko yajya hanze bitewe n’uko Element yari yayikoranye na The Ben kandi atavuga rumwe na Gael.

Nubwo hari impamvu nyinshi zagiye zitangwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza koko ko indirimbo banze ko isohoka, ku rundi ruhande hari abavugaga ko iyi ari ‘Prank’ yateguwe kugira ngo batwikire iyi ndirimbo, bityo mu gihe yagiye hanze buri wese azabe afite amatsiko yo kuyumva.

Mu kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu karere ka Musanze, yahamije ko indirimbo ‘Sikosa’ yajemo ibibazo byinshi yirinze kugarukaho, ari byo byatumye itinda gusohoka nk’uko bari bayiteguje abantu.

Yavuze ko abavugaga ko banze kuyisohora kubera ‘Prank’ bateguye kugira ngo ivugwe atari ukuri, kuko bayikoze bizeye ko ari indirimbo izakundwa n’abantu ariko hakaza kuvukamo ibibazo bigatuma idasohokera ku gihe.

The Ben kandi yavuze ko we atajya akora ‘Prank’ nk’uko bivugwa, ko ahubwo we azanga ndetse atajya anazizereramo. Yasabye abakunzi be ko ikintu cyose bazajya bumva kirimo izina rye cyangwa se ari we byaturutse ko bajya babifata nk’ibintu bya nyabyo kuko we adashobora gukora prank.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ‘Sikosa’ igiye kuba nk’amateka kuri we kuko ibibazo byavutsemo ari byo byatumye yongera gutekereza kuba yaganira na Coach Gael bakiyunga bityo indirimbo ikaba yasohoka nk’uko bari bayikoranye ari batatu, ndetse intego ye yaje kugerwaho kuko byarangiye biyunze biturutse kuri iyi ndirimbo.