The Ben aratoboye aravuga nyuma yuko indirimbo ye isibwe kuri You Tube

The Ben aratoboye aravuga nyuma yuko indirimbo ye isibwe kuri You Tube

 Dec 26, 2023 - 09:53

Ku nshuro ya mbere umuhanzi The Ben agize icyo atangaza nyuma yuko indirimbo ye "Ni Forever" isibwe kuri You Tube.

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben, yagize icyo avuga nyuma yo gusibwa ku indirimbo ye "Ni Forever" ku muyoboro wa You Tube yari imazeho iminsi itarenze 10, imaze kurebwa n'abarenga miliyoni. 

Iyi ndirimbo, ikaba ari indirimbo yahimbiye umugore we Uwicyeza Pamella baheruka gukora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023, aho mu mashusho yayo ari uyu mugore we uyigaragaramo.

Kugera magingo aya, amakuru aravuga ko iyi ndirimbo yasibwe ku muyoboro wa You Tube nyuma y'aho kompanyi icuruza iby'amashusho ya "Drone Skyline Ltd" itanze ikirego ku kigo cya You Tube basaba ko basiba iyo ndirimbo.

The Ben agarutse ku byo gusiba indirimbo ye kuri You Tube 

Mu nyandiko ndende uyu muhanzi yandikiye abafana be asobanura iby'iryo sibwa ry'indirimbo ye, akaba yahumurije abafana, avuga ko ikipe ye igiye kubikurikirana, kandi ko biraza gukemuka vuba. 

Ibivugwa ko ari kompanyi ya Drone Skyline Ltd yamureze, akaba atabihakanye muri iyi nyandiko, gusa yandika ko hari amasezerano afatika bafitanye ko nta kabuza bigomba gukemuka.