Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Temilade Openiyi, uzwi cyane ku izina rya Tems, yagize icyo avuga ku bijyanye na gahunda abagabo baba bafite iyo binjiye mu rukundo.
Ku bwe, ngo abagabo benshi bajya mu rukundo nta kindi bagamije uretse guhuza ibitsina.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga ati: "Wigeze ukundanaho mbere?", Tems yaramusubije ati: "Abasore benshi ni ibintu byigaragaza, Nta yindi gahunda baba bafite uretse imibonano mpuzabitsina."
Tems yavuze ko abagabo bajyanwa mu rukundo no guhuza ibitsina gusa
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Essence' yanavuze ku byerekeye guhora yibeshywaho ndetse agatotezwa kubera imiterere ye yihariye, ndetse n’uburyo abyitwaramo.
Kuri iyo ngingo, Tems yasubije ati:“Ibyo nakoraga byose byasaga naho bibabangamira abantu. Barambwira bati: 'Kuki ugenda gake? Kuki uvuga gahoro?’. Byarandakazaga cyane.”
Tems yongeyeho ko byose yabikijijwe n’ubuhanga bwe mu muziki.
