Tems ntarimo gukozwa Abanya-Nigeria

Tems ntarimo gukozwa Abanya-Nigeria

 Jun 3, 2024 - 17:43

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tems , aragaragaza ko Abanya-Nigeria batumva indirimbo ze kandi batanazikunda, gusa akagaragaza ikintu cy'ingenzi bamuziho kandi cy'ingenzi.

Umuririmbyikazi wo muri Nigeria Temilade Openiyi amazina nyakuri ya Tems, aratangaza ko Abanya-Nigeria batumva indirimbo ze, akaba atazi niba banazishimira.

Mu kiganiro Tems yagiranye n'Umunyamakuru wo kuri You Tube Korty, nibwo yabajijwe ati " Ese utekereza ko Abanya-Nigeria bumva indirimbo zawe bakaba banazishimira?"

Mu gusubiza yagize "Abanya-Nigeria ntabwo bumva indirimbo zange. Sinzi niba banazishimira, ariko numva banshimira ko nagize aho ngera."

Uyu muhanzi atangaje aya magambo, mu gihe yitegura gusohora album yise "Born in the Wild" izasohoka ku wa 07 Kanama 2024, aho iriho indirimbo 18, ndetse akaba yarafatanyije n'abahanzi barimo Asake na J.Cole.

Tems aratangaza ko Abanya-Nigeria batumva indirimbo ze