Tekashi 6ix9ine imitungo ye igiye gutezwa nyuma yo kwanga kwitaba urukiko

Tekashi 6ix9ine imitungo ye igiye gutezwa nyuma yo kwanga kwitaba urukiko

 Dec 18, 2023 - 17:23

Umuraperi Tekashi 6ix9ine, agiye guhomba imwe mu mitungo ihenze kugira ngo yishyure amande yaciwe n'urukiko mu rubanza yashoboraga kuburana akanarutsinda, ariko akaga kwitaba.

Umuraperi Tekashi 6ix9ine ubu arasabwa guteza utwe, kugira ngo yishyure amande ya miliyoni 9.8 z’amadorari ni ukuvuga arenga miliyari 10 z’amanyarwanda, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko rwa Florida, mu rubanza yaregwagamo gukibita icupa uwitwa Alexis Salaberrios, mu mwaka wa 2021.

Tekashi 6ix9ine, imitungo ye ishobora gutikirira mu kwishyura amande yaciwe n'urukiko

Umucamanza witwa Robert T. Watson, ni we washyize akadomo kuri uru rubanza nyuma yuko uyu muraperi yananiwe kwitaba urukiko ngo yisobanure ku byo aregwa, mu kwazi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko imwe mu mitungo ye ishobora kubigenderamo, harimo imodoka ye yo mu bwoko bwa Rolls-Royce, inzu ye ihenze iri mu mujyi was Florida, ndetse n’ibindi bishobora gutezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe uwo mwenda.