Team Messi yatsinze Team Ronaldo mu mukino w'urufito

Team Messi yatsinze Team Ronaldo mu mukino w'urufito

 Jan 19, 2023 - 16:30

Ikipe ya PSG yatsinze abeza ba Al Nassr na Al Hilal bateranyije, mu mukino wa gicuti waranzwe n'ibitego byinshi.

Ni umukino wa gicuti wabereye i Riyadh muri Saudi Arabia kuri sitade yitiriwe King Fahd International, ukaba wahuje Paris Saint-Germain n'abakinnyi batoranyijwe hagati ya Al Nassr na Al Hilal zo muri Saudi Arabia.

Ni umwe mu mikino yashowemo akavagari dore ko ikipe ya PSG yishyuwe agera miliyoni 10 z'amayelo kugira ngo ikine uyu mukino, byongeye umunya-Saudi Arabia witwa Mushref Al Ghamdi yagarutsweho cyane ku bwo kwishyura miliyoni 2.6 agura itike yo kureba uyu mukino.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 19:00 ku masaha yo mu Rwanda, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Ibitego bya PSG byatsinzwe na Lionel Messi ndetse na Marquinhos, mu gihe Neymar yahushije penariri ndetse na Juan Bernat yerekwa ikarita itukura. Ku ruhande rwa Al Nassr na Al Hilal ho ni Cristiano Ronaldo watsinze bibiri harimo kimwe yatsinze kuri penariti.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yasimbuje abakinnyi hafi ya bose, maze PSG itsinda ibindi bitego bitatu mu gihe bagenzi ba Cristiano Ronaldo yashyizemo bibiri.

Ibitego bya PSG mu gice cya kabiri byatsinzwe na Ramos, Mbappe na Ekitike, mu gihe Al Nassr na Al Hilal batsindiwe na Jung ndetse na Talisca. Muri uyu mukino kandi, Cristiano Ronaldo watsinze ibitego bibiri niwe wabaye umukinnyi w'umukino.

Nyuma y'umukino amakipe yombi yambitswe imidari, ndetse PSG nk'ikipe yatsinze ihabwa igikombe gikoze mu buryo benshi bise 'award' batahukana intsinzi gutyo.