TdRwanda23:Ethan Vernon yegukanye agace ka mbere, Nsengimana jean Bosco yitwara neza

TdRwanda23:Ethan Vernon yegukanye agace ka mbere, Nsengimana jean Bosco yitwara neza

 Feb 19, 2023 - 08:30

Umwongereza ukinira ikipe ya Soudal Quickstep niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023.

Ahagana saa 10:00 nibwo isiganwa rya Tour du Rwanda ryatangijwe ku mugaragaro. Abasiganwa bakaba bavaga i Kigali berekeza i Rwamagana ku ntera y'ibilometero 115.6.

Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Golf berekeza kuri Utexrwa- Yamaha- Nyabugugo- Gatsata- Nyacyonga- Gasanze- Batsinda- Kagugu- mu Kabuga- Kibagabaga- Kimironko- mu Nganda- 15- 19- Masaka- Kabuga- Rwamagana. Abakinnyi bagera i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorezwa isiganwa, bazenguruka inshuro eshanu intera ya kilometero 6.4.

Ni etape yegukanywe n'umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal Quickstep, akaba ari ikipe yaje mu gikundi cyaje kugarura Nsengimana jean Bosco na Fouche bayoboye isiganwa igihe kirekire 

Umunyarwanda waje hafi kuri ino etape ni Mugisha Moise ku mwanya wa 21, ariko bose bakaba banganya ibihe kuko etape yasojwe mu gikundi.

Ni mu gihe kandi Nsengimana jean Bosco yegukanye igihembo cyo kuba umuzamutsi mwiza muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023.

Ibihembo ndetse n'urutonde uko ruhagaze nyuma y'umunsi wa mbere, byose The choice live iraza kubibagezaho mu nkuru ikurikira.

Vernon niwe wambaye umwenda w'umuhondo

Nsengimana niwe muzamutsi mwiza