Taylor Swift yatunguye abari bateraniye kuri Stade ya Arrowhead mu mujyi wa Kansas, bitabiriye Eras Tour, ubwo yazanaga uwahoze ari umukunzi we Taylor Lautner kuri stage.
Taylor Swift yazanye uwahoze ari umukunzi we ku rubyiniro
Kugaragara k’uyu mugabo wakinnye nka 'Twilight', wanabaye intandaro y'indirimbo ya Swift “Back to December”, yari aherekejwe n'umukinnyi wa filime Joey King na Presley Cash, bombi bakoranye na Swift mu mashusho y'indirimbo ye nshya “I Can See You (Taylor’s Version)”.
Amashusho y'iyi ndirimbo arimo aba bakinnyi bose uko ari batatu, yasohotse ku munsi umwe na Album ya Swift “Speak Now (Taylor's Version)”, kandi abitabiriye igitaramo ni bo babaye aba mbere mu kuyabona.
Swift yagaragaje ko ashimira Lautner, yemera uruhare rwe mu gihe cyo gukora alubumu ye “Speak Now”.
Swift yagize ati: "Yari imbaraga nziza cyane mu buzima bwanjye igihe nakoraga alubumu “Speak Now”, kandi ndashaka kuvuga ko yakoze buri kantu keza mwabonye muri ayo mashusho y'indirimbo."
Ati: "We n'umugore we babaye inshuti zanjye magara, kandi biroroshye cyane kuko twese dusangiye izina rimwe."
Ku ruhande rwe, Lautner yagaragaje ko yubaha Swift nk'umuhanzi ndetse n'umuntu.
Ati: “Ufite ubuntu, wicisha bugufi, ugwaneza kandi nishimiye kukumenya.”
Hari hashize igihe kinini Taylor Swift na Taylor Lautner bakundana, kuko bakundanye amezi make muri 2009.
Taylor Swift Lautner bakundanye igihe gito muri 2009
Umubano wabo waje kurangira mu Kuboza 2009, nyuma yuko bombi bifuzaga gutwara ibintu gake.
Amakuru aturuka hafi ya Taylor Swift yabwiye ikinyamakuru People ati: "Ntabwo byari bikomeye bigitangira, kandi itangazamakuru ni ryo ryabikabiririzaga kuruta uko byari biri."
