Suge Knight yatunguranye avuga ko Afeni Shakur yagize uruhare mu rupfu rw’umuhungu we Tupac

Suge Knight yatunguranye avuga ko Afeni Shakur yagize uruhare mu rupfu rw’umuhungu we Tupac

 Jul 3, 2025 - 19:36

Mu kiganiro gishya yagiranye n’ikinyamakuru People ari muri gereza, icyamamare mu muziki wa hip-hop Marion “Suge” Knight, yatangaje amagambo akomeye ashobora kongera gutera impagarara mu mateka y’urupfu rwa Tupac Shakur.

Suge, ubu ufungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko nyina wa Tupac, nyakwigendera Afeni Shakur, yaba yaragize uruhare mu byemezo byafashwe byagize ingaruka ku rupfu rw’umuhungu we mu 1996.

Suge Knight yari kumwe na Tupac mu modoka ubwo baraswaga nijoro i Las Vegas, mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 1996. Tupac nyuma yo kuraswa yakomeretse bikomeye maze ajyanwa kwa muganga, aho yamaze iminsi ari mu bitaro. Knight avuga ko ubwo bari mu bitaro, Tupac yari mu buribwe bukabije ku buryo ngo ubwe yasabye nyina kumwemerera gupfa aho gukomeza kwihanganira ayo makuba.

Yagize ati:“Sinatekerezaga ko azavuga amagambo nk’ariya, ariko yarambwiye ngo ‘bwira Mama anyemere gupfa, birandenze.” Akomeza avuga ko Afeni yaje guha umuhungu we ibinini bimufasha gupfa vuba, nyuma abaganga bakagerageza kongera gusubiza Tupac mu mu buzima, gusa uyu mubyeyi akabasaba kutazongera kugerageza kumutabara mu gihe yaba yongeye kugira ikibazo gikomeye.

Suge ati:“Yarababwiye ngo, nimubona ibintu bisubiye kuba bibi, mumureke agende.”

Aya magambo ya Suge Knight aje nyuma y’imyaka irenga 25 urupfu rwa Tupac rwarabaye amayobera akomeye mu mateka ya muzika. Ibi birego bishya bishobora gutuma hatangizwa iperereza rishya cyangwa bikongera gushyira umucyo ku byabaye muri iyo minsi ya nyuma y’ubuzima bwe.

Afeni Shakur, wari uzwi nk’umurwanashyaka w’uburenganzira bwa muntu n’umubyeyi waharaniraga uburenganzira bwa Tupac, yapfuye mu mwaka wa 2016. Ku ruhande rwe, Suge Knight ubu arimo kurangiza igifungo cy’imyaka 28 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugonga umuntu akamwica mu 2015.

Ibi byatangajwe na Suge birongera guha isura nshya urupfu rwa Tupac Shakur, umwe mu baraperi b’ibihe byose wakunzwe cyane ku isi, ndetse bishobora kongera gusiga urujijo ku by’ukuri ku byabaye mu ijoro ryamuhitanye.