Spyro wabaswe na filime z'urukozasoni yahishuye ko akiri imanzi

Spyro wabaswe na filime z'urukozasoni yahishuye ko akiri imanzi

 Oct 29, 2023 - 19:57

Umuririmbyi wa ‘Who is your Guy’ Spyro, uheruka gutangaza ko yabaye imbata ya filime z'urukozasoni 'pornography', kuri ubu yavuze ko ataranywa itabi, kandi ko nta n'umukobwa bari baryamana.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Oludipe Oluwasanmi David wamamaye mu muziki nka Spyro by'umwihariko akamenyekana mu ndirimbo 'Who is Your Guy' yafatanyije na Tiwa Savage ikaza no guca ibintu, yavuze ko ku myaka ye 33 atari yishora mu bikorwa bitamwubahisha.

Uyu musore mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Chude Jideonwo, akaba yamuhamirije ko ibikorwa bitajyanye n'indangagaciro ze nk'inzoga, kunywa itabi ndetse no gusambana n'abakobwa, atari yabyishoramo habe na rimwe. 

Umuhanzi Spyro aremeza ko atari yanywa inzoga, itabi ndetse ngo aryamane n'abakobwa 

Mu magambo ya Spyro ati " Kugera kuri iyi tariki, ntabwo ndanywa itabi, ntabwo nari nanywa inzoga, sindanaryamana n'umukobwa, ndetse n'ibindi nk'ibyo." Nubwo uyu musore yavuze ko atari yaryamana n'umukobwa, yavuze ko atari umutinganyi, nk'uko abantu bashobora kubikeka. 

THE CHOICE LIVE, iributsa ko uyu muhanzi mu minsi yashize yatangaje ko yamaze igihe kirekire yarabaye imbata ya filime z'urukozasoni izizwi nka 'pornography'.

Umuririmbyi wa Who is Your Guy' yitandukanyije n'ibikorwa yise bibi nko kunywa inzoga, itabi n'ibindi 

Ikindi kandi akaba yaranatangaje ko ikintu cyamuzanye mu muziki ari amafaranga ataje kwigisha abantu, ibyatumye ashinjwa kuyobya abamukurikira, ari ko nawe abatera utwatsi ko atari umwigisha.